ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 16:5-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 5 Nuko abigishwa bambuka ikiyaga bajya hakurya, ariko bibagirwa kwitwaza imigati.+ 6 Yesu arababwira ati: “Mukomeze kuba maso kandi mwirinde umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+ 7 Nuko batangira kubwirana bati: “Nta migati twitwaje.” 8 Yesu abimenye arababaza ati: “Mwa bantu bafite ukwizera guke mwe! Kuki mukomeza kubwirana muti: ‘nta migati twitwaje?’ 9 Ese ntimurasobanukirwa icyo nshaka kuvuga? None se ntimwibuka ya migati itanu nagaburiye abagabo 5.000, n’umubare w’ibitebo birimo ibyasagutse mwahavanye?+ 10 Cyangwa se ntimwibuka ya migati irindwi nagaburiye abagabo 4.000, n’umubare w’ibitebo binini by’ibyasagutse mwahavanye?+ 11 None se kuki mudasobanukirwa ko ntababwiraga iby’imigati? Icyo nababwiraga ni ukwirinda umusemburo w’Abafarisayo n’Abasadukayo.”+ 12 Nuko basobanukirwa ko atababwiraga kwirinda umusemburo w’imigati, ahubwo ko ari ukwirinda inyigisho z’Abafarisayo n’Abasadukayo.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze