ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 10:17-22
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19 Icyo amategeko avuga urakizi: ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 20 Uwo muntu aramusubiza ati: “Mwigisha, ayo mategeko yose narayubahirije kuva nkiri muto.” 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Ariko ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+

  • Luka 18:18-23
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 18 Nuko umuyobozi umwe araza aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, nkore iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 19 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 20 Ibyo amategeko avuga urabizi: ‘ntugasambane,+ ntukice,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 21 Hanyuma aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije kuva nkiri muto.” 22 Yesu amaze kubyumva aramubwira ati: “Urabura ikintu kimwe gusa: Gurisha ibyawe byose maze uhe abakene, ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 23 Abyumvise agira agahinda kenshi kuko yari umukire cyane.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze