-
Matayo 19:16-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko haza umuntu aramubwira ati: “Mwigisha, ni ikihe kintu cyiza ngomba gukora kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 17 Yesu aramusubiza ati: “Kuki umbaza icyiza icyo ari cyo? Imana yonyine ni yo nziza.+ Niba ushaka kubona ubuzima bw’iteka, ujye ukomeza gukurikiza amategeko yayo.”+ 18 Aramubaza ati: “Ayahe?” Yesu aramusubiza ati: “Ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma mugenzi wawe.+ 19 Ujye wubaha papa wawe na mama wawe,+ kandi ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda.”+ 20 Uwo musore aramubwira ati: “Ibyo byose narabyubahirije. None se ni iki kindi nshigaje gukora?” 21 Yesu aramubwira ati: “Niba ushaka kuba intungane,* genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru.+ Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Uwo musore abyumvise agenda afite agahinda, kuko yari afite ibintu byinshi.+
-
-
Mariko 10:17-22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Akiva aho, umuntu aza yiruka apfukama imbere ye, aramubaza ati: “Mwigisha mwiza, ngomba gukora iki kugira ngo nzabone ubuzima bw’iteka?”+ 18 Yesu aramubwira ati: “Unyitira iki mwiza? Nta mwiza n’umwe ubaho, keretse Imana yonyine.+ 19 Icyo amategeko avuga urakizi: ‘ntukice,+ ntugasambane,+ ntukibe,+ ntugashinje ibinyoma,+ ntukariganye,+ kandi ujye wubaha papa wawe na mama wawe.’”+ 20 Uwo muntu aramusubiza ati: “Mwigisha, ayo mategeko yose narayubahirije kuva nkiri muto.” 21 Yesu aramwitegereza yumva aramukunze, maze aramubwira ati: “Ushigaje ikintu kimwe gusa: Genda ugurishe ibyo utunze maze amafaranga uyahe abakene. Ni bwo uzagira ubutunzi mu ijuru. Hanyuma uze unkurikire ube umwigishwa wanjye.”+ 22 Ariko ayo magambo aramubabaza, agenda afite agahinda kuko yari atunze ibintu byinshi.+
-