ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 12:13-17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 13 Hanyuma bamutumaho bamwe mu Bafarisayo n’abayoboke b’ishyaka rya Herode, kugira ngo bamugushe mu mutego bahereye ku byo avuze.+ 14 Bahageze baramubwira bati: “Mwigisha, tuzi ko uvugisha ukuri kandi ntugire ikintu ukora ushaka kwemerwa n’abantu, kuko utareba uko abantu bagaragara inyuma, ahubwo ukigisha ukuri ku byerekeye Imana. None se amategeko yemera ko duha Kayisari umusoro,* cyangwa ntabyemera? 15 Tuzajye tuwutanga, cyangwa ntitukawutange?” Ariko Yesu amenya uburyarya bwabo, maze arababwira ati: “Kuki mungerageza? Nimunzanire igiceri cy’idenariyo* turebe.” 16 Barakimuzanira. Arababaza ati: “Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 17 Yesu na we arababwira ati: “Ibya Kayisari mujye mubiha Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ Nuko baramutangarira.

  • Luka 20:20-26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 20 Bamaze kumugenzura neza, baha amafaranga abantu mu ibanga, kugira ngo bigire nk’abakiranutsi, bityo bamufatire mu byo avuga,+ maze bamushyire abayobozi na guverineri. 21 Nuko baramubaza bati: “Mwigisha, tuzi ko uvuga ukuri kandi ukigisha neza. Nturobanura, ahubwo wigisha ibyerekeye Imana mu buryo buhuje n’ukuri. 22 None se amategeko yemera* ko duha Kayisari umusoro, cyangwa ntabyemera?” 23 Ariko atahura uburyarya bwabo maze arababwira ati: 24 “Nimunyereke igiceri cy’idenariyo.* Iyi shusho n’iyi nyandiko biriho ni ibya nde?” Baramusubiza bati: “Ni ibya Kayisari.” 25 Arababwira ati: “Nuko rero ibya Kayisari mubihe Kayisari,+ ariko iby’Imana mubihe Imana.”+ 26 Hanyuma ntibashobora kumufatira muri ayo magambo yari avugiye imbere y’abaturage, ahubwo batangarira igisubizo cye, ntibagira ikindi barenzaho.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze