-
Mariko 12:24-27Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Yesu arababwira ati: “Ntimuzi Ibyanditswe kandi ntimuzi n’ubushobozi bw’Imana. Ni yo mpamvu mwayobye.+ 25 Mu by’ukuri abapfuye nibazuka, abagabo ntibazashaka n’abagore ntibazashyingirwa, ahubwo bazamera nk’abamarayika mu ijuru.+ 26 None se ku birebana no kuzuka kw’abapfuye, ntimwasomye ibiri mu gitabo cya Mose, mu nkuru ivuga iby’igihuru cy’amahwa, ukuntu Imana yamubwiye iti: ‘ndi Imana ya Aburahamu, Imana ya Isaka n’Imana ya Yakobo?’+ 27 Si Imana y’abapfuye, ahubwo ni iy’abazima. Mwarayobye cyane.”+
-