-
Mariko 14:43-47Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
43 Ako kanya akivuga ayo magambo, Yuda umwe muri za ntumwa 12 aba arahageze. Aza ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni,* batumwe n’abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi.+ 44 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso bari bumvikanyeho. Yari yababwiye ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Muze guhita mumufata mumujyane, ntabacike.” 45 Araza ahita asanga Yesu, aramwegera aramubwira ati: “Mwigisha!”* Maze aramusoma. 46 Nuko bafata Yesu baramujyana. 47 Ariko umwe mu bari bahagaze aho afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+
-
-
Luka 22:47-51Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
47 Akivuga ayo magambo, haza abantu benshi, kandi uwitwa Yuda, umwe muri za ntumwa 12, ni we wari ubayoboye. Nuko yegera Yesu kugira ngo amusome.+ 48 Ariko Yesu aramubwira ati: “Yuda, koko uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?” 49 Abari kumwe na we babonye ibyari bigiye kuba, baramubaza bati: “Mwami, tubakubite inkota?” 50 Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.+ 51 Ariko Yesu aramubwira ati: “Rekera aho, ntiwongere.” Nuko amukora ku gutwi, aramukiza.
-
-
Yohana 18:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko Yuda azana abasirikare n’abarinzi b’urusengero batumwe n’abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, bajyayo bitwaje ibintu bitanga urumuri, amatara n’intwaro.+
-