ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 26:47-51
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 Akivuga ayo magambo, Yuda, umwe muri za ntumwa 12, aba arahageze ari kumwe n’abantu benshi bitwaje inkota n’inkoni, batumwe n’abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi.+

      48 Uwo mugambanyi yari yabahaye ikimenyetso arababwira ati: “Uwo ndi busome, araba ari uwo. Mumufate mumujyane.” 49 Aragenda ahita asanga Yesu aramubwira ati: “Mwigisha, mwiriwe!” Maze aramusoma. 50 Ariko Yesu aramubwira ati: “Mugenzi wanjye, kuki uri hano?”+ Nuko baraza bafata Yesu baramujyana. 51 Ariko umwe mu bari kumwe na Yesu afata inkota ye, ayikubita umugaragu w’umutambyi mukuru amuca ugutwi.+

  • Luka 22:47-51
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 47 Akivuga ayo magambo, haza abantu benshi, kandi uwitwa Yuda, umwe muri za ntumwa 12, ni we wari ubayoboye. Nuko yegera Yesu kugira ngo amusome.+ 48 Ariko Yesu aramubwira ati: “Yuda, koko uragambanira Umwana w’umuntu umusoma?” 49 Abari kumwe na we babonye ibyari bigiye kuba, baramubaza bati: “Mwami, tubakubite inkota?” 50 Ndetse umwe muri bo akubita inkota umugaragu w’umutambyi mukuru, amuca ugutwi kw’iburyo.+ 51 Ariko Yesu aramubwira ati: “Rekera aho, ntiwongere.” Nuko amukora ku gutwi, aramukiza.

  • Yohana 18:3
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko Yuda azana abasirikare n’abarinzi b’urusengero batumwe n’abakuru b’abatambyi n’Abafarisayo, bajyayo bitwaje ibintu bitanga urumuri, amatara n’intwaro.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze