-
Mariko 15:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+ Yesu aramusubiza ati: “Yego ndi we.”+ 3 Ariko abakuru b’abatambyi batangira kumurega ibintu byinshi. 4 Pilato arongera aramubaza ati: “Ese nta cyo usubiza?+ Dore bari kukurega ibirego byinshi.”+ 5 Ariko Yesu ntiyagira ikindi asubiza. Nuko Pilato aratangara cyane.+
-
-
Luka 23:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Aramusubiza ati: “Yego, ndi we.”+
-
-
Yohana 18:33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Nuko Pilato yongera kwinjira mu nzu ye maze ahamagara Yesu, aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?”+
-