-
Matayo 27:11-14Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Igihe Yesu yari ahagaze imbere ya guverineri Pilato, yaramubajije ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Yesu aramusubiza ati: “Ndi we!”+ 12 Ariko igihe abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi batangiraga kumushinja nta cyo yabashubije.+ 13 Hanyuma Pilato aramubaza ati: “Ntiwumva ko bagushinja ibintu byinshi?” 14 Ariko ntiyamusubiza, habe n’ijambo na rimwe, ku buryo byatangaje guverineri cyane.
-
-
Luka 23:3Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Pilato aramubaza ati: “Ese uri Umwami w’Abayahudi?” Aramusubiza ati: “Yego, ndi we.”+
-