-
Mariko 15:16-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nuko abasirikare bamujyana mu nzu ya guverineri, maze bahamagara itsinda ryose ry’abasirikare bahurira hamwe.+ 17 Bamwambika umwenda ufite ibara ry’isine* kandi baboha ikamba ry’amahwa barimwambika ku mutwe. 18 Batangira kumubwira bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!”+ 19 Bakajya bamukubita urubingo mu mutwe, bakamucira amacandwe kandi bagapfukama bakamwunamira. 20 Hanyuma bamaze kumushinyagurira, bamwambura wa mwenda ufite ibara ry’isine maze bongera kumwambika imyenda ye. Nuko baramusohora bajya kumumanika ku giti.+
-