-
Matayo 27:27-31Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Hanyuma abasirikare ba guverineri bajyana Yesu mu nzu ya guverineri. Abasirikare bose bahurira hamwe baramukikiza.+ 28 Bamwambura imyenda ye, bamwambika umwenda w’umutuku,+ 29 maze baboha ikamba ry’amahwa barimwambika mu mutwe, kandi bamufatisha urubingo mu kuboko kw’iburyo. Nuko bamupfukamira bamuseka bati: “Ni amahoro Mwami w’Abayahudi!” 30 Bamucira amacandwe+ kandi bamwaka rwa rubingo barumukubita mu mutwe. 31 Hanyuma, bamaze kumushinyagurira bamwambura wa mwenda, bongera kumwambika imyenda ye, bajya kumumanika ku giti.+
-