Mariko 15:22-24 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 22 Bajyana Yesu ahantu hitwa i Gologota, bisobanura “Igihanga.”+ 23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi ivanze n’umuti utuma umuntu atumva ububabare,+ ariko yanga kuyinywa. 24 Nuko bamumanika ku giti maze bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo,* kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+ Luka 23:33 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 33 Nuko bageze ahantu hitwa Igihanga,+ bamumanika ku giti, bakoresheje imisumari, bamumanikana n’abo bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+ Yohana 19:17 Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya 17 Yikorera igiti cy’umubabaro* yari kumanikwaho, arasohoka, ajya ahantu hitwa Igihanga,+ mu Giheburayo hitwa Gologota.+
22 Bajyana Yesu ahantu hitwa i Gologota, bisobanura “Igihanga.”+ 23 Bagezeyo bagerageza kumuha divayi ivanze n’umuti utuma umuntu atumva ububabare,+ ariko yanga kuyinywa. 24 Nuko bamumanika ku giti maze bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo,* kugira ngo bamenye uwo buri wese ajyana.+
33 Nuko bageze ahantu hitwa Igihanga,+ bamumanika ku giti, bakoresheje imisumari, bamumanikana n’abo bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+
17 Yikorera igiti cy’umubabaro* yari kumanikwaho, arasohoka, ajya ahantu hitwa Igihanga,+ mu Giheburayo hitwa Gologota.+