ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 27:33-37
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Nuko bageze ahantu hitwa i Gologota, ni ukuvuga ahantu hitwa Igihanga,+ 34 bamuha divayi ivanze n’ibintu bisharira ngo ayinywe.+ Ariko amaze gusogongeraho yanga kuyinywa. 35 Bamaze kumumanika ku giti bagabana imyenda ye bakoresheje ubufindo.+ 36 Nuko bicara aho bakomeza kumurinda. 37 Nanone hejuru y’umutwe we bashyiraho icyapa cyanditsweho ibyo aregwa. Cyari cyanditseho ngo: “Uyu ni Yesu, Umwami w’Abayahudi.”+

  • Luka 23:33
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 33 Nuko bageze ahantu hitwa Igihanga,+ bamumanika ku giti, bakoresheje imisumari, bamumanikana n’abo bagizi ba nabi, umwe iburyo bwe, undi ibumoso bwe.+

  • Yohana 19:17
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 17 Yikorera igiti cy’umubabaro* yari kumanikwaho, arasohoka, ajya ahantu hitwa Igihanga,+ mu Giheburayo hitwa Gologota.+

  • Abaheburayo 13:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Ubwo rero, Yesu na we yababarijwe inyuma y’umujyi,+ kugira ngo yeze abantu akoresheje amaraso ye bwite.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze