60 Ariko nubwo haje abatangabuhamya benshi bo kumushinja ibinyoma,+ nta kirego na kimwe cyamufashe. Nyuma yaho haje abandi bagabo babiri 61 baravuga bati: “Uyu muntu yaravuze ati: ‘nshobora gusenya urusengero rw’Imana maze nkarwubaka mu minsi itatu.’”+