-
Matayo 9:18Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Igihe yari akibabwira ibyo, hari umuyobozi waje aramwegera aramwunamira, aramubwira ati: “Ubu umukobwa wanjye agomba kuba yapfuye. Ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe araba muzima.”+
-
-
Luka 8:41, 42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Nuko haza umugabo witwaga Yayiro wari umuyobozi w’isinagogi.* Apfukama imbere ya Yesu aramwinginga ngo aze mu rugo iwe,+ 42 kubera ko yari afite umwana w’umukobwa wari ufite imyaka 12 wendaga gupfa, kandi akaba ari we yari yarabyaye wenyine.*
Mu gihe yari mu nzira ajyayo, abantu benshi bagendaga bamubyiga impande zose.
-