-
Matayo 9:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Igihe yari akibabwira ibyo, hari umuyobozi waje aramwegera aramwunamira, aramubwira ati: “Ubu umukobwa wanjye agomba kuba yapfuye. Ariko ngwino umurambikeho ikiganza cyawe araba muzima.”+
19 Hanyuma Yesu arahaguruka, aramukurikira, abigishwa be na bo baramukurikira.
-
-
Mariko 5:22-24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Nuko umwe mu bayobozi b’isinagogi* witwaga Yayiro araza maze abonye Yesu amupfukama imbere.+ 23 Aramwinginga cyane ati: “Umukobwa wanjye ararembye cyane. Ndakwinginze, ngwino umurambikeho ibiganza+ kugira ngo akire bityo akomeze kubaho.” 24 Nuko Yesu ajyana na we. Abantu benshi baramukurikira, bagenda bamubyiganiraho.
-