ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 9:23-26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 23 Yesu ageze mu nzu ya wa muyobozi, abona abantu bavuza imyirongi n’abandi basakuza cyane.+ 24 Yesu aravuga ati: “Nimusohoke, kuko uwo mukobwa atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ Avuze atyo batangira kumuseka cyane. 25 Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko k’uwo mukobwa,+ nuko uwo mukobwa arahaguruka.+ 26 Birumvikana ko iyo nkuru yakwiriye muri ako karere kose.

  • Luka 8:51-56
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 51 Ageze mu rugo ntiyemera ko hari undi winjirana na we mu nzu, uretse Petero, Yohana, Yakobo n’ababyeyi b’uwo mukobwa. 52 Abantu bose barariraga, bakikubita mu gituza kubera agahinda bari batewe n’uwo mukobwa. Nuko arababwira ati: “Mwikomeza kurira,+ kuko atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ 53 Avuze atyo batangira kumuseka cyane, kuko bari bazi ko yapfuye. 54 Ariko amufata ukuboko maze arahamagara ati: “Mukobwa, haguruka!”+ 55 Nuko arazuka,*+ ako kanya ahita ahaguruka,+ maze Yesu ategeka ko bamuha ibyo arya. 56 Ababyeyi be baratangara cyane, ariko abategeka kutagira uwo babwira ibyabaye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze