-
Matayo 9:23-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
23 Yesu ageze mu nzu ya wa muyobozi, abona abantu bavuza imyirongi n’abandi basakuza cyane.+ 24 Yesu aravuga ati: “Nimusohoke, kuko uwo mukobwa atapfuye. Ahubwo arasinziriye.”+ Avuze atyo batangira kumuseka cyane. 25 Abantu bamaze gusohoka, arinjira afata ukuboko k’uwo mukobwa,+ nuko uwo mukobwa arahaguruka.+ 26 Birumvikana ko iyo nkuru yakwiriye muri ako karere kose.
-
-
Mariko 5:38-43Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
38 Hanyuma bagera mu rugo rwa Yayiro, asanga hari akavuyo n’urusaku rwinshi, abantu bari kurira cyane.+ 39 Yesu amaze kwinjira mu nzu arababaza ati: “Kuki mwateje akavuyo n’urusaku rwinshi kandi mukaba muri kurira? Ntabwo umwana yapfuye ahubwo arasinziriye.”+ 40 Avuze atyo batangira kumuseka cyane. Ariko amaze gusohora abantu bose, ajyana na papa w’uwo mwana na mama we n’abigishwa bari kumwe na we, binjira aho uwo mwana yari ari. 41 Hanyuma afata ukuboko k’uwo mwana aramubwira ati: “Talisa kumi,” bisobanura ngo: “Mukobwa, haguruka!”+ 42 Nuko ako kanya uwo mukobwa arahaguruka atangira kugenda. (Yari afite imyaka 12.) Bose baratangara cyane, ibyishimo birabarenga. 43 Ariko yongera kubabwira akomeje ngo ntibagire uwo babibwira.+ Nanone abasaba ko baha uwo mwana ibyokurya.
-
-
Yohana 11:11Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
11 Amaze kuvuga ibyo arababwira ati: “Incuti yacu Lazaro arasinziriye,+ ariko ngiyeyo kumukangura.”
-
-
Ibyakozwe 7:60Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
60 Hanyuma arapfukama arangurura ijwi aravuga ati: “Yehova, iki cyaha ntukibabareho.”+ Amaze kuvuga atyo, arapfa.
-