ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 17:1-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
  • Luka 9:28-36
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 28 Hashize nk’iminsi umunani avuze ayo magambo, yafashe Petero, Yohana na Yakobo, bazamukana umusozi agiye gusenga.+ 29 Nuko mu gihe yasengaga, mu maso he hararabagirana, n’imyenda ye ihinduka umweru urabagirana. 30 Nanone hari abagabo babiri baganiraga na we, ari bo Mose na Eliya. 31 Abo bagabo babonetse barabagirana, maze batangira kuvuga ibyo kugenda kwa Yesu byagombaga kuzabera i Yerusalemu.+ 32 Icyo gihe Petero n’abigishwa babiri bari kumwe na we bari bafite ibitotsi byinshi. Ariko bamaze gukanguka neza babona ubwiza bwa Yesu burabagirana,+ babona na ba bagabo babiri bahagararanye na we. 33 Abo bagabo batangiye gutandukana na we, Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, ni byiza kuba turi aha. None reka dushinge amahema atatu, iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” Icyakora ntiyari azi ibyo yavugaga. 34 Ariko igihe yari akibivuga, haza igicu gitangira kubakingiriza. Binjiye muri icyo gicu, bagira ubwoba. 35 Hanyuma muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye natoranyije.+ Mujye mumwumvira.”+ 36 Iryo jwi rimaze kumvikana, Yesu aboneka ari wenyine. Ariko bakomeza kwicecekera, muri iyo minsi ntibagira uwo babwira ibintu babonye.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze