-
Mariko 9:2-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hashize iminsi itandatu, Yesu afata Petero, Yakobo na Yohana abajyana ku musozi muremure ari bonyine. Nuko ahindura isura ari imbere yabo.+ 3 Imyenda ye irarabagirana, iba umweru iracya cyane kurusha uko umuntu uwo ari we wese wo ku isi yayimesa akayikesha. 4 Nanone babona mu iyerekwa Eliya na Mose baganira na Yesu. 5 Nuko Petero abwira Yesu ati: “Mwigisha, kuba turi hano ni byiza rwose. None rero, reka tuhashinge amahema atatu: Iryawe, irya Mose n’irya Eliya.” 6 Mu by’ukuri, ntiyari azi icyo yakora, kuko bari bagize ubwoba bwinshi. 7 Nuko haza igicu kirabakingiriza, maze muri icyo gicu humvikana ijwi+ rivuga riti: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda.+ Mumwumvire!”+ 8 Ariko ako kanya barebye iruhande rwabo, ntibongera kugira undi babona, uretse Yesu wenyine.
-