-
Matayo 18:1-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Muri uwo mwanya abigishwa begera Yesu baramubaza bati: “Mu by’ukuri, ni nde ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru?”+ 2 Nuko ahamagara umwana muto amushyira hagati yabo, 3 aravuga ati: “Ndababwira ukuri ko nimudahinduka ngo mumere nk’abana bato,+ mutazinjira rwose mu Bwami bwo mu ijuru.+ 4 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wicisha bugufi nk’uyu mwana muto, ni we ukomeye kuruta abandi mu Bwami bwo mu ijuru,+ 5 kandi umuntu wese wakira abantu bameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, nanjye aba anyakiriye.
-
-
Luka 9:46-48Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 Hanyuma batangira kujya impaka bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+ 47 Yesu amenya ibyo batekereza, nuko afata umwana muto amushyira iruhande rwe, 48 arababwira ati: “Umuntu wese wakira abameze nk’uyu mwana muto abigiriye izina ryanjye, aba anyakiriye nanjye, kandi unyakiriye wese aba yakiriye n’Uwantumye.+ Uwicisha bugufi* kubarusha mwese ni we ukomeye.”+
-
-
Luka 22:24Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
24 Nanone havutse impaka zikomeye hagati yabo, bashaka kumenya ukomeye kuruta abandi muri bo.+
-