-
Matayo 20:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yesu ari kujya i Yerusalemu yihererana abigishwa be 12, ababwirira mu nzira ati:+ 18 “Dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19 Bazamuha abanyamahanga bamukoze isoni, bamukubite* bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+
-
-
Luka 18:31-33Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
31 Hanyuma ashyira za ntumwa 12 ku ruhande, maze arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu, kandi ibintu byose abahanuzi banditse ku Mwana w’umuntu bizaba.+ 32 Urugero, azahabwa abanyamahanga+ bamushinyagurire,+ bamutuke kandi bamucire amacandwe.+ 33 Nibamara kumukubita inkoni* bazamwica,+ ariko ku munsi wa gatatu azazuka.”+
-