-
Matayo 16:21Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Kuva icyo gihe, Yesu Kristo atangira gusobanurira abigishwa be ko akwiriye kujya i Yerusalemu, akababazwa mu buryo bwinshi n’abayobozi b’Abayahudi hamwe n’abakuru b’abatambyi n’abanditsi kandi akicwa, maze ku munsi wa gatatu akazuka.+
-
-
Matayo 20:17-19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
17 Yesu ari kujya i Yerusalemu yihererana abigishwa be 12, ababwirira mu nzira ati:+ 18 “Dore tugiye i Yerusalemu, kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi, bamukatire urwo gupfa.+ 19 Bazamuha abanyamahanga bamukoze isoni, bamukubite* bamumanike,+ maze ku munsi wa gatatu azuke.”+
-
-
Mariko 10:32-34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
32 Igihe kimwe ubwo bari mu nzira bajya i Yerusalemu, Yesu abari imbere, bagendaga batangaye bitewe n’ibyo Yesu yakoraga. Ariko abari babakurikiye batangira kugira ubwoba. Yongera gushyira za ntumwa 12 ku ruhande, azibwira ibintu byagombaga kumubaho.+ 33 Arazibwira ati: “Dore ubu tugiye i Yerusalemu kandi Umwana w’umuntu azatangwa ahabwe abakuru b’abatambyi n’abanditsi bamukatire urwo gupfa. Bazamuha abanyamahanga, 34 bamushinyagurire, bamucire amacandwe, bamukubite* kandi bamwice, ariko nyuma y’iminsi itatu azazuka.”+
-