20 Nyuma yaho umugore wa Zebedayo+ aramwegera ari kumwe n’abahungu be babiri, aramwunamira kugira ngo agire icyo amusaba.+ 21 Yesu aramubaza ati: “Urifuza iki?” Undi aramubwira ati: “Tegeka ko aba bahungu banjye bombi bazicarana nawe mu Bwami bwawe, umwe iburyo bwawe undi ibumoso bwawe.”+