-
Matayo 22:42-45Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
42 “Ibya Kristo mubitekerezaho iki? Akomoka kuri nde?” Baramusubiza bati: “Akomoka kuri Dawidi.”+ 43 Na we arababaza ati: “None se kuki Dawidi yayobowe n’umwuka+ akamwita Umwami agira ati: 44 ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”’+ 45 None se ko Dawidi yise Kristo Umwami we, bishoboka bite ko Kristo yaba umwami we kandi akaba ari na we akomokaho?”+
-
-
Luka 20:41-44Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Hanyuma na we arababaza ati: “None se kuki muvuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 42 Dawidi ubwe yavuze mu gitabo cya Zaburi ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “Icara iburyo bwanjye 43 ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 44 None se ko Dawidi amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba Umwami we, akaba ari na we akomokaho?”
-