-
Matayo 22:41-46Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
41 Igihe Abafarisayo bari bateraniye hamwe, Yesu arababaza ati:+ 42 “Ibya Kristo mubitekerezaho iki? Akomoka kuri nde?” Baramusubiza bati: “Akomoka kuri Dawidi.”+ 43 Na we arababaza ati: “None se kuki Dawidi yayobowe n’umwuka+ akamwita Umwami agira ati: 44 ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe?”’+ 45 None se ko Dawidi yise Kristo Umwami we, bishoboka bite ko Kristo yaba umwami we kandi akaba ari na we akomokaho?”+ 46 Nuko babura icyo bamusubiza, kandi guhera uwo munsi, nta wongeye gutinyuka kugira icyo amubaza.
-
-
Mariko 12:35-37Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
35 Icyakora igihe Yesu yari agikomeje kwigishiriza mu rusengero yarababajije ati: “Kuki abanditsi bavuga ko Kristo akomoka kuri Dawidi?+ 36 Dawidi ubwe yayobowe n’umwuka wera+ maze aravuga ati: ‘Yehova yabwiye Umwami wanjye ati: “icara iburyo bwanjye ugeze igihe nzashyirira abanzi bawe munsi y’ibirenge byawe.”’+ 37 None se ko Dawidi ubwe amwita Umwami we, bishoboka bite ko yaba ari na we akomokaho?”+
Icyo gihe hari abantu benshi bari bamuteze amatwi bishimye.
-