ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 9:3-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Maze bamwe mu banditsi barabwirana bati: “Uyu muntu ari gutuka Imana.” 4 Yesu amenye ibyo batekereza arababaza ati: “Kuki mutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu?+ 5 None se ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kuvuga ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+ 6 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 7 Hanyuma arahaguruka arataha. 8 Abantu benshi bari aho babibonye baratinya, maze basingiza Imana yo yahaye abantu ububasha nk’ubwo.

  • Luka 5:21-26
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 21 Abanditsi n’Abafarisayo babyumvise barabwirana bati: “Uyu muntu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 22 Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati: “Kuki mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23 None se, ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 24 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 25 Ako kanya ahaguruka bose babireba afata bwa buriri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana. 26 Hanyuma bose baratangara cyane, batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze