-
Matayo 26:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 “Nk’uko mubizi hasigaye iminsi ibiri ngo Pasika ibe, kandi Umwana w’umuntu azahabwa abanzi be maze+ bamumanike ku giti.”+
3 Nuko abakuru b’abatambyi n’abayobozi b’Abayahudi bateranira hamwe mu rugo rw’umutambyi mukuru witwaga Kayafa,+ 4 bajya inama yo gufata Yesu bakoresheje amayeri+ maze bakamwica. 5 Ariko baravuga bati: “Ntibizakorwe mu minsi mikuru, kugira ngo bidateza imivurungano mu bantu.”
-