-
Matayo 26:6-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe,+ 7 haje umugore wari ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza kandi ahenze, aramwegera ayamusuka ku mutwe, igihe yari ari kurya.* 8 Abigishwa be babibonye bararakara, maze baravuga bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 9 Yashoboraga kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene.”
-
-
Yohana 12:2-5Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hanyuma bamutegurira ifunguro rya nimugoroba. Marita ni we witaga ku bashyitsi,+ naho Lazaro yari mu basangiraga na Yesu. 3 Nuko Mariya afata igice cya litiro y’amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada, akaba yari amavuta y’umwimerere ahenze cyane, ayasiga ku birenge bya Yesu, abihanaguza umusatsi we. Impumuro y’ayo mavuta ikwira mu nzu hose.+ 4 Ariko umwe mu bigishwa be witwaga Yuda Isikariyota,+ ari na we wari ugiye kumugambanira, aravuga ati: 5 “Kuki aya mavuta ahumura neza atagurishijwe amadenariyo* 300 ngo ahabwe abakene?”
-