-
Matayo 26:6-10Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
6 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe,+ 7 haje umugore wari ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza kandi ahenze, aramwegera ayamusuka ku mutwe, igihe yari ari kurya.* 8 Abigishwa be babibonye bararakara, maze baravuga bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 9 Yashoboraga kugurishwa amafaranga menshi agahabwa abakene.” 10 Yesu abimenye arababwira ati: “Uyu mugore muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.
-
-
Mariko 14:3-6Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Igihe Yesu yari i Betaniya mu nzu ya Simoni wari warigeze kurwara ibibembe, yari yicaye ari kurya* maze haza umugore ufite icupa ririmo amavuta ahumura neza y’agati kitwa narada. Ayo mavuta yari umwimerere kandi yarahendaga cyane. Nuko afungura iryo cupa ayamusuka mu mutwe.+ 4 Bamwe babibonye bararakara, baravugana bati: “Kuki aya mavuta apfushijwe ubusa? 5 Yashoboraga kugurishwa amadenariyo arenga 300* agahabwa abakene!” Nuko baramurakarira cyane.* 6 Ariko Yesu arababwira ati: “Nimumureke. Muramuhora iki? Ankoreye igikorwa cyiza.+
-