-
Luka 22:10-13Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
10 Arababwira ati: “Nimugera mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire, mwinjire mu nzu yinjiramo.+ 11 Hanyuma mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 12 Uwo muntu arabereka icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 13 Nuko baragenda basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika.
-