-
Matayo 26:18, 19Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Aravuga ati: “Nimujye mu mujyi. Hari umuntu muri buhasange maze mumubwire ko Umwigisha avuze ati: ‘igihe cyanjye cyagenwe kiregereje. Iwawe ni ho njye n’abigishwa banjye turi bwizihirize Pasika.’” 19 Nuko abigishwa bakora ibyo Yesu yabategetse, maze bategura ibya Pasika.
-
-
Mariko 14:13-16Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
13 Nuko atuma babiri mu bigishwa be, arababwira ati: “Nimujye mu mujyi murahura n’umugabo wikoreye ikibindi cy’amazi. Mumukurikire,+ 14 aho yinjira mubwire nyiri urugo muti: ‘Umwigisha aravuze ati: “Icyumba cy’abashyitsi ndi busangiriremo Pasika n’abigishwa banjye kiri he?”’ 15 Ari bubereke icyumba kinini cyo hejuru kirimo ibyangombwa byose, giteguwe neza. Aho abe ari ho mudutegurira ibya Pasika.” 16 Nuko abo bigishwa baragenda, binjira mu mujyi basanga bimeze nk’uko yabibabwiye, bategura ibya Pasika.
-