-
Luka 23:20-25Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
20 Pilato yongera kubavugisha, kuko yashakaga kurekura Yesu.+ 21 Nuko barasakuza bati: “Mumanike ku giti!* Mumanike ku giti!”+ 22 Yongera kubabwira ubwa gatatu ati: “Kubera iki? Ikibi uyu muntu yakoze ni ikihe? Nta cyo namubonyeho gikwiriye kumwicisha. Ndamuhana maze murekure.” 23 Babyumvise batangira gusakuza bavugira hejuru basaba ko yicwa. Amajwi yabo amurusha imbaraga.+ 24 Nuko Pilato ategeka ko ibyo basaba bikorwa. 25 Afungura umuntu wari warafunzwe azira kwigomeka n’ubwicanyi, uwo bari basabiye ko arekurwa, ariko atanga Yesu ngo bamugenze uko bashaka.
-