-
Matayo 27:22-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
22 Pilato arababaza ati: “None se muragira ngo Yesu witwa Kristo mugenze nte?” Bose baramubwira bati: “Namanikwe ku giti!”+ 23 Aravuga ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko bo bakomeza gusakuza bavuga cyane bati: “Namanikwe ku giti!”+
24 Pilato abonye ko arushywa n’ubusa, ahubwo ko bigiye guteza umuvurungano, afata amazi akarabira ibiganza imbere y’abantu, aravuga ati: “Sinzabazwe urupfu rw’uyu muntu. Ibye abe ari mwe muzabibazwa.” 25 Avuze atyo, abantu bose baramusubiza bati: “Urupfu rwe, tuzarubazwe twe n’abana bacu.”+ 26 Nuko abarekurira Baraba, ariko ategeka ko Yesu akubitwa,*+ maze aramutanga ngo bamumanike ku giti.+
-
-
Mariko 15:12-15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Pilato arongera arababaza ati: “None se uyu mwita umwami w’Abayahudi muragira ngo mugenze nte?”+ 13 Barongera barasakuza bati: “Mumanike ku giti!”*+ 14 Pilato arongera arababaza ati: “Kubera iki? Ikibi yakoze ni ikihe?” Ariko barushaho gusakuza bavuga bati: “Mumanike ku giti!”+ 15 Kubera ko Pilato yifuzaga gushimisha abaturage, yabarekuriye Baraba. Hanyuma aza gutegeka ko Yesu akubitwa,*+ aramutanga ngo amanikwe ku giti.+
-
-
Yohana 19:12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
12 Ibyo byatumye Pilato akomeza gushaka uko yamurekura. Ariko Abayahudi barasakuza bati: “Nurekura uyu muntu, uraba utari incuti ya Kayisari. Umuntu wese wigize umwami aba arwanyije Kayisari.”+
-