-
Matayo 27:39-42Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
39 Nuko abahisi n’abagenzi bakamutuka+ bamuzunguriza umutwe,+ 40 bavuga bati: “Harya ngo wari gusenya urusengero ukarwubaka mu minsi itatu!+ Ngaho ikize! Niba uri Umwana w’Imana, manuka kuri icyo giti cy’umubabaro.”+ 41 Abakuru b’abatambyi, abanditsi n’abayobozi b’Abayahudi, na bo batangira kumuseka bavuga bati:+ 42 “Yakijije abandi ariko we ntashobora kwikiza! Ngo ni Umwami w’Abisirayeli ra!+ Ngaho se namanuke kuri kiriya giti cy’umubabaro, natwe tumwizere!
-
-
Mariko 14:58Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
58 “Twamwumvise avuga ati: ‘nzasenya uru rusengero rwubatswe n’abantu, maze mu minsi itatu nubake urundi rutubatswe n’abantu.’”+
-