-
Matayo 27:46-49Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
46 Bigeze nka saa cyenda, Yesu avuga mu ijwi riranguruye ati: “Eli, Eli, lama sabakitani?,” bisobanura ngo: “Mana yanjye, Mana yanjye, ni iki gitumye untererana?”+ 47 Bamwe mu bari aho babyumvise batangira kuvuga bati: “Uyu muntu ari guhamagara Eliya.”+ 48 Ako kanya umwe muri bo ariruka afata eponje ayinika muri divayi isharira, maze ayishyira ku rubingo arayimuha ngo ayinywe.+ 49 Ariko abandi baravuga bati: “Nimumureke! Reka turebe ko Eliya aza kumukiza.”
-