55 Ariko abagore bari barazanye na Yesu baturutse i Galilaya bajya kureba iyo mva, bareba n’ukuntu umurambo ushyirwamo.+ 56 Nuko basubirayo bategura imibavu n’amavuta ahumura neza. Ariko birumvikana nyine ko bizihije Isabato+ nk’uko amategeko yabisabaga.