-
Luka 4:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Icyo gihe mu isinagogi harimo umuntu watewe n’umwuka mubi, ni ukuvuga umudayimoni. Atangira gusakuza avuga ati:+ 34 “Turapfa iki nawe Yesu w’i Nazareti?+ Waje kuturimbura? Nzi neza uwo uri we. Uri Uwera kandi watumwe n’Imana!”+ 35 Ariko Yesu acyaha uwo mudayimoni ati: “Ceceka kandi umuvemo!” Nuko uwo mudayimoni amaze gutura uwo muntu hasi hagati yabo, amuvamo nta cyo amutwaye.
-