-
Matayo 9:2-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
2 Hanyuma bamuzanira umuntu wamugaye wari uryamye ku buriri. Yesu abonye ukwizera kwabo, abwira uwo muntu ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 3 Maze bamwe mu banditsi barabwirana bati: “Uyu muntu ari gutuka Imana.” 4 Yesu amenye ibyo batekereza arababaza ati: “Kuki mutekereza ibintu bibi mu mitima yanyu?+ 5 None se ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kuvuga ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe?+ 6 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 7 Hanyuma arahaguruka arataha. 8 Abantu benshi bari aho babibonye baratinya, maze basingiza Imana yo yahaye abantu ububasha nk’ubwo.
-