-
Mariko 2:3-12Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Nuko bamuzanira umuntu wari waramugaye, aza ahetswe n’abantu bane.+ 4 Ariko kubera ko batashoboraga kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basenye igisenge cy’aho Yesu yari ari, bamaze gucamo umwenge, bamanuriramo uburiri uwo muntu wamugaye yari aryamyeho. 5 Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira uwo muntu wari waramugaye ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 6 Icyo gihe bamwe mu banditsi bari bicaye aho, baratekereje bati:+ 7 “Kuki uyu muntu avuze aya magambo? Ari gutuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 8 Ariko Yesu ahita amenya ibyo batekereza. Nuko arababwira ati: “Kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+ 9 None se ari ukubwira umuntu wamugaye ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kumubwira ngo: ‘haguruka ufate uburiri bwawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 10 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu bo ku isi ibyaha.”+ Nuko abwira uwo muntu wamugaye ati: 11 “Ndakubwiye ngo: ‘haguruka, ufate uburiri bwawe utahe!’” 12 Avuze atyo, uwo muntu wari waramugaye arahaguruka, afata uburiri bwe anyura imbere yabo bose, ku buryo batangaye cyane maze basingiza Imana bavuga bati: “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi!”+
-
-
Luka 5:18-26Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Nuko haza abantu bahetse umugabo wamugaye uryamye ku buriri, maze bashakisha uko bamwinjiza ngo bamurambike imbere ya Yesu.+ 19 Babuze uko bamwinjiza bitewe n’abantu benshi, burira hejuru ku gisenge maze bamunyuza mu mategura akiryamye ku buriri bwe, bamumanurira mu bantu bari imbere ya Yesu. 20 Abonye ukwizera kwabo aravuga ati: “Wa mugabo we, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 21 Abanditsi n’Abafarisayo babyumvise barabwirana bati: “Uyu muntu utuka Imana ni muntu ki? Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 22 Ariko Yesu amenye ibyo batekereza, arababaza ati: “Kuki mutekereza mutyo mu mitima yanyu? 23 None se, ari ukuvuga ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa ngo: ‘haguruka ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 24 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu afite ububasha mu isi bwo kubabarira abantu ibyaha.” Nuko Yesu abwira uwo muntu wamugaye ati: “Haguruka ufate uburiri bwawe utahe.”+ 25 Ako kanya ahaguruka bose babireba afata bwa buriri yajyaga aryamaho, ataha asingiza Imana. 26 Hanyuma bose baratangara cyane, batangira gusingiza Imana kandi bagira ubwoba bwinshi, baravuga bati: “Uyu munsi twabonye ibintu bidasanzwe!”
-