ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 9:2
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 2 Hanyuma bamuzanira umuntu wamugaye wari uryamye ku buriri. Yesu abonye ukwizera kwabo, abwira uwo muntu ati: “Humura mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+

  • Mariko 2:3-12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko bamuzanira umuntu wari waramugaye, aza ahetswe n’abantu bane.+ 4 Ariko kubera ko batashoboraga kumujyana ngo bamugeze aho Yesu yari ari bitewe n’abantu benshi, basenye igisenge cy’aho Yesu yari ari, bamaze gucamo umwenge, bamanuriramo uburiri uwo muntu wamugaye yari aryamyeho. 5 Yesu abonye ukwizera kwabo+ abwira uwo muntu wari waramugaye ati: “Mwana wanjye, ibyaha byawe urabibabariwe.”+ 6 Icyo gihe bamwe mu banditsi bari bicaye aho, baratekereje bati:+ 7 “Kuki uyu muntu avuze aya magambo? Ari gutuka Imana. Ni nde wundi ushobora kubabarira abantu ibyaha, uretse Imana yonyine?”+ 8 Ariko Yesu ahita amenya ibyo batekereza. Nuko arababwira ati: “Kuki mutekereza ibintu nk’ibyo mu mitima yanyu?+ 9 None se ari ukubwira umuntu wamugaye ngo: ‘ibyaha byawe urabibabariwe,’ cyangwa kumubwira ngo: ‘haguruka ufate uburiri bwawe ugende,’ icyoroshye ni ikihe? 10 Ariko reka mbereke ko Umwana w’umuntu+ afite ububasha bwo kubabarira abantu bo ku isi ibyaha.”+ Nuko abwira uwo muntu wamugaye ati: 11 “Ndakubwiye ngo: ‘haguruka, ufate uburiri bwawe utahe!’” 12 Avuze atyo, uwo muntu wari waramugaye arahaguruka, afata uburiri bwe anyura imbere yabo bose, ku buryo batangaye cyane maze basingiza Imana bavuga bati: “ntitwigeze tubona ibintu nk’ibi!”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze