-
Matayo 9:14, 15Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
14 Hanyuma abigishwa ba Yohana basanga Yesu maze baramubaza bati: “Kuki twebwe n’Abafarisayo twigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 15 Yesu arabasubiza ati: “Incuti z’umukwe* ntiziba zifite impamvu yo kugaragaza umubabaro igihe cyose umukwe+ akiri kumwe na zo. Ariko igihe kizagera ubwo umukwe azazikurwamo,+ icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.
-
-
Mariko 2:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bamenyereye kwigomwa kurya no kunywa. Nuko baraza, babaza Yesu bati: “Kuki abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo bigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 19 Yesu arabasubiza ati: “Iyo umukwe*+ akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwigomwa kurya no kunywa. Igihe cyose aba akiri kumwe na zo ntibiba ari ngombwa ko zigomwa kurya no kunywa. 20 Ariko igihe kizagera umukwe ntabe akiri kumwe na zo.+ Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.
-
-
Luka 7:34Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
34 Umwana w’umuntu aje arya kandi anywa, na bwo baravuga bati: ‘ni umunyandanini, umunywi wa divayi, kandi ni incuti y’abasoresha n’abanyabyaha!’+
-