-
Mariko 2:18-20Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
18 Icyo gihe abigishwa ba Yohana n’Abafarisayo bari bamenyereye kwigomwa kurya no kunywa. Nuko baraza, babaza Yesu bati: “Kuki abigishwa ba Yohana n’ab’Abafarisayo bigomwa kurya no kunywa, ariko abigishwa bawe bo bakaba batabikora?”+ 19 Yesu arabasubiza ati: “Iyo umukwe*+ akiri kumwe n’incuti ze, ntizishobora kwigomwa kurya no kunywa. Igihe cyose aba akiri kumwe na zo ntibiba ari ngombwa ko zigomwa kurya no kunywa. 20 Ariko igihe kizagera umukwe ntabe akiri kumwe na zo.+ Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.
-
-
Luka 5:33-35Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
33 Baramubwira bati: “Abigishwa ba Yohana ni kenshi bigomwa kurya no kunywa kandi bagasenga binginga. Abigishwa b’Abafarisayo na bo ni uko. Ariko abigishwa bawe bo bararya kandi bakanywa.”+ 34 Yesu arabasubiza ati: “Ntimushobora gutegeka incuti z’umukwe kwigomwa kurya no kunywa igihe cyose umukwe akiri kumwe na zo. 35 Icyakora, igihe kizagera maze umukwe+ azikurwemo. Icyo gihe ni bwo zizigomwa kurya no kunywa.”+
-