-
Matayo 9:16, 17Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
16 Nta muntu utera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 17 Nta nubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko babikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu, byombi ntibigire icyo biba.”
-
-
Mariko 2:21, 22Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
21 Nta wutera igitambaro gishya* ku mwenda ushaje, kuko abikoze cyakurura uwo mwenda ukarushaho gucika.+ 22 Nanone nta muntu washyira divayi nshya mu dufuka tw’uruhu dushaje, kuko abikoze utwo dufuka twaturika maze divayi ikameneka, n’utwo dufuka tukangirika. Ahubwo abantu bashyira divayi nshya mu dufuka dushya tw’uruhu.”
-