ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 12:9-14
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 9 Nuko avuye aho ajya mu isinagogi* yabo. 10 Ahageze abona umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+ Nuko Abafarisayo babaza Yesu bashaka icyo bamurega bati: “Ese gukiza umuntu ku Isabato byemewe n’amategeko?”+ 11 Arabasubiza ati: “Ni nde muri mwe waba afite intama imwe, maze yagwa mu mwobo ku Isabato ntayifate ngo ayikuremo?+ 12 Ese umuntu ntafite agaciro kenshi kurusha intama? Ubwo rero, gukora ikintu cyiza ku Isabato byemewe n’amategeko.” 13 Hanyuma abwira uwo mugabo ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Nuko arakurambura, kongera kuba kuzima nk’ukundi kuboko kwe. 14 Ariko Abafarisayo barasohoka maze bajya inama y’ukuntu bamwica.

  • Mariko 3:1-6
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Nuko Yesu yongera kwinjira mu isinagogi,* asangamo umuntu wari ufite ukuboko kwagagaye.+ 2 Abafarisayo baramwitegereza cyane kugira ngo barebe ko amukiza ku Isabato, bityo babone icyo bamurega. 3 Abwira uwo muntu wari ufite ukuboko kwagagaye ati: “Haguruka uze hano hagati.” 4 Hanyuma arababaza ati: “Ese amategeko yemera ko umuntu akora ikintu cyiza cyangwa ikibi ku Isabato? Ese yemera ko umuntu agira uwo akiza cyangwa uwo yica?”+ Ariko bose baraceceka. 5 Nuko amaze kubitegereza abarakariye kandi ababajwe cyane n’uko ari abantu batumva,+ abwira uwo muntu ati: “Rambura ukuboko kwawe.” Arakurambura, maze ukuboko kongera kuba kuzima. 6 Abafarisayo babibonye barasohoka, bahita batangira gucura umugambi bari kumwe n’abayoboke b’ishyaka rya Herode,+ kugira ngo barebe uko bamwica.

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze