-
Matayo 13:3-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+ 4 maze igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 100, izindi 60, izindi 30.+ 9 Ushaka kumva niyumve.”+
-
-
Mariko 4:3-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 “Nimwumve. Umuntu yagiye gutera imbuto.+ 4 Igihe yaziteraga, zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+ 8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 30, izindi 60, naho izindi zera 100.”+ 9 Nuko yongeraho ati: “Ushaka kumva niyumve.”+
-