ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Matayo 13:3-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+ 4 maze igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 100, izindi 60, izindi 30.+ 9 Ushaka kumva niyumve.”+

  • Mariko 4:3-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 “Nimwumve. Umuntu yagiye gutera imbuto.+ 4 Igihe yaziteraga, zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+ 8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 30, izindi 60, naho izindi zera 100.”+ 9 Nuko yongeraho ati: “Ushaka kumva niyumve.”+

  • Luka 8:12
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 12 Izaguye mu nzira zigereranya abantu bumvise ijambo ry’Imana, hanyuma Satani* akaza agakura iryo jambo mu mitima yabo kugira ngo batizera bagakizwa.+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze