ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Mariko 4:3-9
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 3 “Nimwumve. Umuntu yagiye gutera imbuto.+ 4 Igihe yaziteraga, zimwe zaguye iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya. 5 Izindi zigwa ku rutare, ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga ntizera imbuto.+ 8 Ariko izindi zigwa mu butaka bwiza, ziramera, zirakura, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 30, izindi 60, naho izindi zera 100.”+ 9 Nuko yongeraho ati: “Ushaka kumva niyumve.”+

  • Luka 8:4-8
    Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
    • 4 Igihe abantu benshi bari bamaze guteranira hamwe, bakiyongera ku bagendaga bamukurikira bavuye mu mijyi yanyuragamo, yatangiye kubigisha akoresheje imigani.+ 5 Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto, nuko igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze abantu barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere ziraza zirazirya.+ 6 Izindi zigwa ku rutare, nuko zimaze kumera ziruma kuko zitabonye amazi.+ 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa akurana na zo arazipfukirana.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zimaze kumera zera imbuto inshuro 100.”+ Nuko akibabwira ibyo, arangurura ijwi agira ati: “Ushaka kumva, niyumve.”+

Ibyasohotse mu Marenga (2017-2025)
Sohoka
Injira
  • Ururimi rw'amarenga yo mu Rwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze