13 Uwo munsi Yesu yavuye mu nzu maze ajya kwicara iruhande rw’inyanja. 2 Nuko abantu benshi bateranira aho yari ari, bituma ajya mu bwato aricara, maze abandi bose basigara bahagaze ku nkombe.+ 3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+