-
Matayo 13:3-9Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
3 Hanyuma ababwira ibintu byinshi akoresheje imigani.+ Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto,+ 4 maze igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira, inyoni ziraza zirazirya.+ 5 Izindi zigwa ku rutare ariko ntizahabona ubutaka bwinshi, maze zihita zimera kuko ubutaka bwari bugufi.+ 6 Ariko izuba ryatse rirazikubita, maze ziruma kubera ko nta mizi zari zifite. 7 Izindi zigwa mu mahwa, nuko amahwa arakura araziniga.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zera imbuto nyinshi. Zimwe zera 100, izindi 60, izindi 30.+ 9 Ushaka kumva niyumve.”+
-
-
Luka 8:5-8Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
5 Arababwira ati: “Umuntu yagiye gutera imbuto, nuko igihe yaziteraga, zimwe zigwa iruhande rw’inzira maze abantu barazikandagira, n’inyoni zo mu kirere ziraza zirazirya.+ 6 Izindi zigwa ku rutare, nuko zimaze kumera ziruma kuko zitabonye amazi.+ 7 Izindi zigwa mu mahwa, amahwa akurana na zo arazipfukirana.+ 8 Naho izindi zigwa mu butaka bwiza, zimaze kumera zera imbuto inshuro 100.”+ Nuko akibabwira ibyo, arangurura ijwi agira ati: “Ushaka kumva, niyumve.”+
-