-
Mariko 8:27-30Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya
-
-
27 Yesu n’abigishwa be bava aho hantu bajya mu midugudu ya Kayisariya ya Filipo. Nuko bakiri mu nzira abaza abigishwa be ati: “Abantu bavuga ko ndi nde?”+ 28 Baramubwira bati: “Bamwe bavuga ko uri Yohana Umubatiza,+ abandi bakavuga ko uri Eliya,+ abandi bakavuga ko uri umwe mu bahanuzi.” 29 Hanyuma arababaza ati: “None se mwe muvuga ko ndi nde?” Petero aramusubiza ati: “Uri Kristo.”+ 30 Abyumvise abategeka ko batazagira uwo babwira ibye.+
-